Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania, yavuze ko aramutse afite imyaka ingana niya Jaguar wo mugihugu cya Kenya, yari kuba yaravuye mu muziki.
Ibi Harmonize yabitangaje nyuma yaho Jaguar yakoze ikiganiro ubwo yamenyekanishaga indirimbo ye nshya agatangaza ko abantu badakwiye kugereranya ubukire bwe n’ubwa Harmonize wirirwa yigaragaza mu bumodoka bw’amafuti.
Umunyapolitiki Charles Njagua Kanyi uzwi cyane ku izina rya Jaguar, yavuzeko ntawe ukwiriye kugereranya ubukire bwe n’ubwa Harmonize cyangwa se, Akothe nawe wo muri Kenya, ibi uyu muhanzi yabivuze bitewe n’urutonde bose bashyizweho rw’abahanzi bakize cyane muri East Africa.
Jaguar yavuzeko ibyo yakoze mu muziki nubwo yawuhagarika burundu ntaho yahurira n’aba bahanzi mubijyanye n’ubutunzi, ahamyako abamugereranya na Harmonize basa nabakora urwenya.

Jaguar yashyizwe mu bahanzi 10 ba mbere bakize muri Afurika y’Iburasirazuba na Forbes mu 2023. Yaje ku mwanya wa 7 n’umutungo ufite agaciro ka miliyoni 7 z’amadorali.
Muri Kenya, yari umuhanzi wa kabiri ukize nyuma ya Akothee umutungo we bivugwa ko ari miliyoni 7.6 z’amadorali Akothee yari nimero 4 muri Afrika yuburasirazuba.
Jaguar ati “Niba urebye urutonde maze imyaka irenga 15. ndi muruganda rw’umuziki. Ariko ndakurahiye niba Akothee na Harmonize bakize kundusha ntibibaho….,
Yakomeje agira ati “Nubwo nareka umuziki ntabwo wangereranya na Harmonize wirirwa yiratana utumodoka tw’amafuti, nakoze byinshi ntabwo nabasha kubyirata”
Akothee nawe mugusubiza Jaguar yahamijeko ari umukire, avugako nta mugabo ukwiriye kwireranya n’umugore kubijyanye n’ubukire.

Ukicheza najembe litakurima huo jaguar ashazeheka inatakiwa aache mziki akaende kuuza nyanya
konde boy nijeshi wamajeshi balani african ya kusinii