Ahabanza IMYIDAGADURO Umugabo witwa Andereya wamamaye hamwe n’abavandimwe be mu biganiro bya youtube yitabye...

Umugabo witwa Andereya wamamaye hamwe n’abavandimwe be mu biganiro bya youtube yitabye Imana

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Buhigiro Andre yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nzeri 2023, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyakwigendera wigeze kujyanwa mu bitaro ariko akaza gusezererwa, yari amaze iminsi ari mu rugo arembye, atagira icyo arya n’icyo anywa.

Nyuma yo kwitaba Imana, umubiri wa Buhigiro Andre wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Yitabye Imana nyuma y’amezi icumi (10) umuvandimwe we Rudakubana Paul, na we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, aho we yapfuye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, aguye aho yari atuye.

Buhigiro Andre na Rudakubana Paul, basize umuvandimwe wabo Sindikubwabo Peter, bakunze kugaragarana mu biganiro batangaga kuri YouTube.

Buhigiro Andre na Rudakubana Paul, basize umuvandimwe wabo Sindikubwabo Peter, bakunze kugaragarana mu biganiro batangaga kuri YouTube.
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano