Ahabanza IMYIDAGADURO Shalom Choir yatangaje ko yasanze bitari ngombwa kwishyuza abazitabira igitaramo cyayo kizabera...

Shalom Choir yatangaje ko yasanze bitari ngombwa kwishyuza abazitabira igitaramo cyayo kizabera muri B.K Arena

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yatangaje ko yasanze bitari ngombwa kwishyuza abazitabira igitaramo cyayo kizabera muri B.K Arena tariki ya 17 Nzeri 2023.

Shalom Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Uravuga Bikaba n’izindi nyinshi. Ni umwe mu zubatse izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Itangaza ko igitaramo cyayo yise ‘Gospel Festival’ kizaba gifite intego iri muri Yohana 14:1. Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa Shalom bwavuze ko kizajya kiba buri mwaka kandi ngo abazacyitabira ntibazishyurwa.

Umuyobozi wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yagize ati: “Impamvu tutishyuje ntabwo iteka inyungu ziba ku mafaranga. Mu ivugabutumwa, korari Shalom dukora ntabwo iteka inyungu ziba ku mafaranga. Twebwe inyungu yacu ya mbere ni iyo twamamaje ubutumwa bwiza, aho twe twavuye ababa babwirije akenshi ntabwo bishyuje. Hari abantu dutekereza dushaka dufitiye ubutumwa bwo kwakira Kristo.”

Rukundo yakomeje asobanura ko iyi korari ishaka kuvura Abanyarwanda. Ati: “Twebwe umusanzu twatanga ku gihugu cyacu cyiza ni uburyo twavura abafite stress na za depression dukoresheje ijambo ry’Imana. Twasanze tugiye gutanga ubutumwa tukishyuza hari abo tutabona. Inyungu yacu ni uko abantu bakizwa. Umuntu umwe arahagije.”

Iki gitaramo kizitabirwa na Israel Mbonyi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’umuvugabutumwa Pst Daniel uzava muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Shalom ni yo korali ya mbere izaba iciye agahigo ko gutaramira abantu muri B.K Arena.

Ndahimana Gaspard, Umuyobozi wa Korali Shalom
Umuyobozi wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano