Ahabanza IMYIDAGADURO Perezida wa Tanzania, yishyuye amatike ibihumbi bitanu y’abafana bazaherekeza ikipe ya Young...

Perezida wa Tanzania, yishyuye amatike ibihumbi bitanu y’abafana bazaherekeza ikipe ya Young Africans yageze ku mukino wanyuma ihagarariyemo igihugu

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yishyuye amatike ibihumbi bitanu y’abazajya kureba umwe mu mikino ya nyuma izahuza ikipe ya Young Africans Sports Club iherutse kwandika amateka ikagera kuri final ya CAF Confederation Cup, na USM Alger.

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania iherutse kwandika amateka, igera ku mukino wa nyuma wa rimwe mu marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika wa CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yabaye iya mbere igeze kuri uru rwego mu makipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yatsindaga 2-1 ikipe ya Marumo Gallants yo muri Afurika y’Epfo mu mukino wabaye mu cyumweru gishize.

Iyi kipe yo muri Tanzania ikibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa aho izahura na USM Alger yo muri Algeria, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko umukinnyi wese uzatsinda igitego kuri uyu mukino wa nyuma, buri gitego azajya akigura miliyoni 20 z’amafaranga ya Tanzania.

Madamu Samia Suluhu Hassan kandi yanasezeranyije ko azatanga indege ku bakinnyi ndetse n’abafana bazajya muri Algeria mu mukino wa nyuma wo kwishyura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, Perezida Samia Suluhu Hassan yishyuye amatike 5 000 y’abazajya kureba umukino wa mbere wa Final uzabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2023.

Iyi kipe yabaye iya mbere igeze kuri uru rwego mu makipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yatsindaga 2-1 ikipe ya Marumo Gallants yo muri Afurika y’Epfo
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano