Ahabanza IMYIDAGADURO Perezida wa Tanzania, yahaye inshingano nshya umuraperi agirwa Minisitiri

Perezida wa Tanzania, yahaye inshingano nshya umuraperi agirwa Minisitiri

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahaye inshingano nshya umuraperi Mwana FA agirwa Minisitiri Wungirije w’Umuco, Ubuhanzi na Siporo.

Hamis Mohamed Mwinjuma ukoresha amazina ya Mwana FA muri muzika , yashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Pauline Philipo Gekul wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Abahanzi batandukanye bo muri Tanzania bashimishijwe n’aya makuru, maze banyarukira ku mbuga nkoranyambaga bashimagiza uyu muraperi batibagiwe Perezida Samia Suluhu Hassan .

Abahanzi bashimiye Mwana FA barimo Diamond Platnumz , Rosa Ree, Nandy, Barnaba Classic, Maua Sama n’abandi.

Mwana FA w’imyaka 38 wamamaye mu ndirimbo zirimo ’Dume Suruali’ ,’Bado Nipo Nipo’, ’Asanteni kwa Kuja’ asanzwe ahagarariye agace ka Muheza mu nteko ishinga amategeko kuva mu 2020.

Si ibyo gusa kuko asanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Urwego rw’Igihugu rurebera Ubuhanzi (BASATA) muri Tanzania.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahaye inshingano nshya umuraperi Mwana FA agirwa Minisitiri Wungirije w’Umuco, Ubuhanzi na Siporo.
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano