PDG Brenda Thandi Mbatha: Umunyarwandakazi wavuye mu buzima bwo mu nkambi akagera mu ntera yo guhabwa impamyabushobozi y’icyubahiro na Sena y’u Bufaransa
PDG Brenda Thandi Mbatha, Umunyarwandakazi wakuriye mu buzima bugoye bwo mu nkambi z’impunzi, akagera mu rwego rwo kuba umwe mu baherwe batuye mu Bufaransa, yahawe impamyabushobozi y’icyubahiro (Doctorat Honoris Causa) na Sena y’u Bufaransa kubera uruhare rwe rwihariye mu bucuruzi bw’imitungo itimukanwa.
Ni umuhango wabereye i Paris mu cyumweru gishize, witabirwa n’abayobozi n’intumwa zaturutse mu bihugu birenga 80.
PDG Brenda Thandi yavuze ko amaze imyaka 15 akora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, kandi ko iyi mpamyabushobozi ari igihamya cy’uko imbaraga n’ubutwari bye byagaragaye n’isi yose, nubwo yatangiye inzira ye adafite impamyabushobozi cyangwa ubushobozi.
Brenda avuga ko yatangiye akazi afite imyaka 14 mu nkambi z’impunzi muri Congo Brazzaville, aho yahembwaga ifu y’igikoma akayigurisha kugira ngo abone amafaranga y’ubuzima bwa buri munsi.
Nyuma y’imyaka ibiri akazi gahagaze, yakomereje mu bucuruzi butandukanye nko kwambika abantu, aho yambitse ba Nyampinga, Abadepite n’abayobozi bakuru muri Congo Brazzaville. Amafaranga yavaga muri ubwo bucuruzi ni yo yamufashije gutangira no kwagura ibikorwa byo kugura inzu muri Brazzaville, hanyuma yerekeza mu Burayi.
Ati:“Natekerezaga kure… buri gihe amafaranga nakoraga nayazigamiraga kugira ngo nzagure inzu i Burayi. Inzu ya mbere nayiguze i Paris, kandi nyuma nakomeje no kugura izindi kugeza mu 2019.”
Kuri ubu afite inyubako zitandukanye zibarizwa mu Bufaransa no mu Bubiligi, zose zikodeshwa n’abakerarugendo ndetse n’abacuruzi batandukanye.

Yaguye ibikorwa ku mugabane w’Uburayi
Brenda yashinze amaduka atandukanye muri Congo Brazzaville no muri RDC, harimo: amaduka acuruza imyenda, Salon de coiffure,ibigo by’ubwikorezi,hamwe n’inyama n’ibindi.
PDG Brenda afite amangazine i Bruxelles acuruza ibiribwa by’Abanyafurika amaze imyaka irenga 5 abikora,supermarché i Paris acuruza ibiribwa by’Abanyaburayi mu myaka 6 nibindi byinshi.
Inama aha abakobwa n’abagore
Brenda ashimangira ko umwana w’umukobwa agomba gutangira gahunda y’iterambere ku myaka 18, akagira icyizere mu byo akora kandi akamenyekanisha ibikorwa bye.
Ati:“Kugira ngo ugire icyo ugeraho ugomba kwigomwa byinshi, ukaba inyangamugayo, ukagira ubushake no kwiyemeza. Kwamamaza ibyo ukora ni byo byanteje imbere kurusha ibindi.”
Afite n’umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, aho kuva mu 2007 afasha abana b’imfubyi abishyurira amafaranga y’ishuri ndetse PDG Brenda ari mubafashije umuhanzi Bruce Melodie kuzamuka murugendo rwe rwa muzika aho uyu muhanzi yanamuhangiye indirimbo yise “Brenda umukobwa witeje imbere”








