Nyuma yuko ataye icyizere cyo kwegukana igikombe, Umuyobozi wa Kiyovu, Juvenal yazinze ibikapu yigira iburayi

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Mu gihe habura umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire, perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi nyuma y’uko ataye icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 yaje gutakaza uyu mwanya itsindwa na Sunrise FC mu mpera z’icyumweru gishize.

APR FC niyo yahise ifata umwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports, abayovu bataye icyizere kuko batizeye ko APR FC yatakaza kuri Gorilla FC bazahura ku mukino wa nyuma ni mu gihe yo izaba yakiriye Rutsiro FC.

Uku guta icyizere bigaragazwa n’uko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutimikerere asubira ku kugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo akaba yafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afite varise.

Juvenal bizwi ko ari we uba hafi Kiyovu Sports yaba mu buryo bw’amikoro bivugwa ko yagiye mu Bubiligi, bikekwa ko yaba yahunze ngo igikombe kizatwarwe n’indi kipe itari Kiyovu Sports atari mu Rwanda.

perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *