Umugore cyangwa umugabo iyo agiye kurushinga aba yifuza ko yubaka rugakomera,ariko ntibamenye amakosa runaka bashobora gukora agahita atuma urugo rutembagara.
Kimwe mu bintu umugore n’umugabo badakwiye gukora iyo bashaka kubana neza, umwe agomba kwirinda kugenzura telefoni y’undi mu gihe umwe atareba undi.Bijya bibaho ko umwe hari igihe acunga undi asinziriye ugasanga afashe iyo telefoni agendereye kureba ibyo yaba aganira n’abandi.
Akenshi ku muntu ugenzura telefoni y’undi , ntabwo aba ashaka kurebamo ikintu kitari cyiza.Ibi rero usanga bikurura amakimbirane yo mu muryango hakabaho gushawana bya hato na hato bishobora no kuvamo gatanya kandi bitakabaye.
Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri,bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye , ushobora kugwa ku butumwa bugufi cyangwa chat, ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.
Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.
Ni byiza ko telefoni y’umukunzi wawe uyifata nk’umutima we ukayireka akayisanzuramo.