Ndi umukobwa w’imyaka 37, Harabura amezi atatu ngo nkore ubukwe, umusore tugiye kubana, namenyeko yateye inda Sugamamy, Nimungire inama, Mbigenze nte?

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Mbanje kubasuhuza basomyi buru rubuga, nitwa Ernestine(Izina ryahinduwe) ndi umukobwa ukunda gusenga cyane, mfite imyaka 37 y’amavuko.

Ikinteye kubandikira ndangira ngo mumfashe mumpe inama kuko njyewe maze iminsi mbona byarandenze kuburyo iyo ntekereje ibyo nahuriye nabyo murukundo numva nanze ubuzima ngashaka kwiyahura kuko nahuriyemo n’ibigeragezo byinshi.

Reka mpere kunzira yanjye yo gukundana, ari nayo yanteye igisa nibikomere mfite uyu munsi, mubuzima bwanjye nakundanye n’abasore batatu, uwambere twatandukanye tumaranye imyaka 2 hafi n’igice, uwa kabari dukundana imwaka umwe, uwa gatatu dukundana imyaka 3, uwo turikumwe ubu ari nawe tugiye gukora ubukwe twari tumaranye imyaka 4 murukundo.

Ikibazo mfite, umusore tugiye gukora ubukwe, habura amezi atatu, namenyeko afite umugore w’umunyamafaranga, yateye inda uwo mugore nibamwe bita ba Sugamamyy nta mugabo agira.

Nkimara kubimenya, nabajije umukunzi wanjye ibyayo makuru yari mashya kuri njyewe, umusore ntabwo yaciye kuruhande yarabyemeye, ambwirako baryamanye kubw’impanuka akamutera inda, ariko anyizezako ntakibazo kibirimo kuko uwo mugore ngo ntakindi yari amukeneyeho ngo ni umwana gusa.

Icyaje kuntungura nanone ni uburyo ngo amafaranga yaje gukwa murugo nayo yakoresheje mu myiteguro y’ubukwe, harimo ayo yakodesheje Salle tuzakoreramo ubukwe, imyambaro tuzambara mu bukwe byose ngo ni amafaranga yahawe n’uyu mugore.

Kuva namenya aya makuru nsigaye ndara ntasinziriye, nibaza uburyo nzabana n’uyu musore akitwa umugabo wanjye kandi afite umugore uyu mugore uri kumukorera ibi byose.

ngerageza gushaka guhagarika ubukwe nanone nkabona ni ikibazo gikomeye, ubwanjye nkeneye umugabo kuko imyaka yanjyanye, twamaze gusohora impapuro zitumira abantu mu bukwe mba nibaza uburyo nababwirako ubukwe bwahagaze, kugeza ubu umutima wanjye uraremerewe nkeneye Inama zanyu, MUNGIRE INAMA MBIGENZE NTE?

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *