Mungire Inama, mbigenze nte,Mbyaye kabiri umugabo wanjye ntabwo akimpaza mumibonano mpuzabitsina

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umukunzi wacu yatwandikiye adusaba inama nyuma y’uko yashatse umugabo ari isugi ariko nyuma akaba asigaye akunda imiboinano kugeza ubwo ngo yumva yumva yaba indaya.

Yagize ati”nitwa Samila, ntuye i Nyamirambo ku mumena,iwacu twavutse turi umuryango wifashije ariko unasenga .Twakuze dutoza kubaha no kutiyandarika kugeza ubwo nashatse umugabo nkiri isugi.

N’ubwo nari isugi ariko ntibyakuyeho ko nagiye nkundana n’abasore batandukanye b’aba abo twiganye cyangwa twiganye.Igitangaje na nyuma yo gushaka nakomeje kuba inshuti bisanzwe na bamwe muri abo basore.

Mu kigo kimwe nigagaho mu mashuri yisumbuye ntari buvuge, igihe nigaga mu mwaka wa gatandatu nabonaga umwarimu watwigishaga imibare andeba bisa n’ibica amarenga ko yari yarambengutse kuko yakundaga kumbwira ko akunda imyitwarire yanjye.

Nyuma naje kuva kuri icyo kigo nyuma y’uko mbonye amanota meza, nkomereza muri kaminuza ariko mwarimu akomeza kunkurikirana tukajya tuganira ariko bisanzwe.

Nihuse rero naje kurangiza kaminuza mbona akazi na mwarimu ariko aza gukaza umurego mu mibanire yacu aza no gutobora ambwira ko ankunda kandi yifuza ko nazaba umugore we nanjye sinazuyaza kuko nari muzi neza ko nta kibazo cye.

Byaje gukomera twanzura no kubana ababyeyi babihesha umugisha birangira tubanye turanabyara urugo numva ruryoshye.

Gusa nsubiye inyuma gato, niba mwibuka neza natangiye mbabwira ko mbere yo gushaka nari ndi isugi.Mu ijoro ry’ubukwe rero naje guhura n’ikibazo kuko mu gihe cy’imibonano narababaye ndabihirwa kugeza ubwo umugabo wanjye agize impuhwe akandeka.

Umunsi ukurikiyeho nabwo narababaye, uwa gatatu nabwo biba uko ariko nyuma y’ukwezi nari maze kumenyera ntangira no kuryoherwa.Byaje gukomeza gutyo numva naramenyereye.

Nyuma yo kubyara nibwo naje guhura n’ikibazo kuko natangiye kumva ndyohewe n’imibonano kugeza ubwo ntangiye kumva umugabo wanjye yagabanya amasaha y’akazi akaza tugatera akabariro.

Umugabo yatangiye kwibaza ibyambayeho mubwira ko byizanye, aratangara yibaza ukuntu nsigaye ndyoherwa kandi mbere narabyangaga ariko ntiyabitindaho akajya akora ibishoboka ngo anshimishe.

Nyuma yo kubyara umwana wa kabiri rero byabaye ibindi bindi kuko natangiye gukunda imibonano kugeza ubwo umugabo atangiye gusa n’ucika intege, kugeza ubwo muri iyi minsi nsigaye numva nashaka undi mugabo twajya turyamana cyangwa nkakaza umubano na babasore twahoraga ducuditse ntarashaka.Mbese ntababeshye numva naba nkindaya.

Ibi rero byatumye nifuza ko mwangira inama kuko ndaremerewe!Murakoze

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *