Ahabanza IMYIDAGADURO Menya ibyiza byo kurya umwembe aho uwawuriye aba afite ubwirinzi bwo kudasaza...

Menya ibyiza byo kurya umwembe aho uwawuriye aba afite ubwirinzi bwo kudasaza imburagihe

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umwembe ni urubuto rukungahaye ku ku ntungamubiri zikomeye kuko harimo harimo no kurinda uruhu gusaza.

Inshamake Umwembe ni urubuto rukundwa na benshi kandi ruryoha cyane ariko by’ umwihariko rw ’ ingirakamaro cyane ku buzima bw’ umuntu ndetse rukaba rugizwe n ’ ubwoko bw ’ intungamubiri zirenga 20 zifasha umubiri kumererwa neza cyane.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’umwembe ku buzima bw’umuntu ubasha kurya uru rubuto nibura rimwe ku munsi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Medical News Today.

1 . Umuntu urya umwembe nibura inshuro imwe ku munsi ntashobora kwibasirwa na kanseri zifata imyanya myibarukiro kuko ufite beta -carotene irinda umuntu bene iyo kanseri

2. Kurya umwembe kandi birinda umuntu gusaza kubera zeaxanthin na antioxydant bigize umwembe bituma umuntu akomeza kugaragara nk ’ ukiri muto ndetse ukagira na vitamin A, ituma uruhu ruhora ruhehere.

3 . Umwembe kandi ugira vitamin K cyangwa potassium ikomeza amagufwa y ’ umuntu, ndetse ikagira na fibre byose bigatuma umuntu atibasirwa n ’ indwara zibasira umutima maze umuntu akagira ubuzima buzira umuze.

4 . Ku bantu bagira ibibazo bya constipation , umwembe ni umuti ukomeye kuri bo kuko ugira fibre n ’ amazi birinda iyi ndwara .

5 . Umwembe kandi ufite ubushobozi bwo gufasha amaso kureba neza ndetse no kurinda indwara zibasira amaso kuko ikungahaye kuri vitamin A. 6 .Umwembe nanone ugabanya ibibazo by’ ubugumba bishobora kwibasira umuntu kuko ufite icyitwa folate igabanya ibyo bibazo kandi ikagira na vitamin E ifasha ndetse ikayobora inzira z’ imyanya myibarukiro.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano