Ahabanza IMYIDAGADURO Menya ibintu 8 ukwiriye kugenderaho niba ushaka gukemura neza amakimbirane ufitanye n’umugore...

Menya ibintu 8 ukwiriye kugenderaho niba ushaka gukemura neza amakimbirane ufitanye n’umugore cg umugabo wawe

0
Shot of a young couple having a disagreement at home
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Akenshi mu muryango habonekamo amakimbirane bitewe no kutumva ibintu kumwe, kutava ku izima no guhora umwe mu babana atekereza ko ariwe ubona ibintu neza kandi ariwe ushyira mu gaciro wenyine bikazahaza umuryango.

Amakimbirane yose siko aba ari mabi mu muryango kuko ku rwego runaka ashobora guhwitura imyitwarire itari myiza ariko iyo arenze urugero cg bene umuryango bakabyitwaramo nabi ashobora gusenya

Gukemura amakimbirane ni byiza kandi bifite akamaro mu muryango byomora ibikomere biruta gukosoza ikosa irindi.

Tugiye kureba ibintu 8 wakwitaho ushaka gukemura amakimbirane mu muryango wawe.

1.Kumva neza imitere y’ikibazo no kugiha imipaka

Abantu benshi bahorana amakimbirane kubera kutamenya icyo uwo mubana akunda cg yanga, kutamenya uburemere bw’ikosa runaka n’ingaruka rimugiraho.

2.Kumva ko mugenzi wawe nawe ari umuntu yakosa

Akenshi biroroha kuremererwa n’ikosa rya mugenzi wawe ukumva ko iryawe ari ibisanzwe atari grave, ariko rwose jya uca bugufi wumve ko kuba yakosheje bitavuze ko akwanga. Wowe tekereza ko ikitagenda gishobora guhinduka kandi ukabimufashamo.

3.Kumenya igihe cyo kugira icyo uvuga

Uburyo buboneye nko kubaza mbere yo gushinja no kwemeza amakosa mugenzi wawe, kutamubwira akaminuramuhini hirindwa ko yakwihagararaho bikabyara intonganya, kutavangitiranya ikosa ryakozwe n’ayakozwe kera.

4.Gutega amatwi

Ni byiza kandi kugira umuco wo gutega amatwi mugenzi wawe ukishyira mu mwanya we igihe ari kukubwira ibyerekeye ikosa yakoze.

5.Kugaragaza ibyifuzo bya buri ruhande no kugerageza ibisubizo bishoboka

Iyi ni intambwe y’ingirakamaro kubagize umuryango kuko aho guhangana buri wese agaragaza inyungu abifitemo ; aho kwivovota buri wese asobanura neza icyo ashaka n’uburyo yumva bimuvuna ; buri wese akagaraza ibisubizo bishoboka

6. Kwirinda kurema ihangana

Ntukumveko umwanzuro wifuza ariwo wafatwa ukagenderwaho, Ibyiza nuko mwese mureba igifitiye umumaro umuryango wanyu mukakigira nyambere.

7.Gufata umwanzuro

Umwanzuro ugomba gushingira ku nyungu z’umuryango igisubizo cyumvikanyweho na bose. Iyo intambwe ikurikirwa no kubungabunga ibyumvikanweho mu akwanga ko bizongera.

8.Kubabarira

Ni byiza gutinda ku byiza bya mugenzi wawe aho kwita kubibi bye kuko iyo uhora umutekerezaho bibi uhora umubona mu isura ushaka kumubonamo, urababarira kandi ukirinda guhora ubimwibutsa.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano