Muraho Neza basomyi b’urubuga rw’ibyamamare, Nitwa Umurerwa(izina ryahinduwe kubw’umutekano we) mbandikiye ngirango abakunzi banyu bangire inama kuko ndaremerewe cyane.
Ndi umugore w’abana batatu, umugabo tumaranye imyaka itanu, twashakanye dukundana ndetse nubu ndacyamukunda nubwo antera agahinda buri munsi.
Umugabo wanjye twashakanye atanywa inzoga kuko twari abarokore dusengera mu itorero rya ADEPR, tumaranye imyaka Ibiri natangiye kubona anywa inzoga, kubera ko ari ibintu ntari mumenyereyeho byarantunguye cyane, mbimubonyeho nka Gatatu naramwegereye, mubaza igituma asigaye anywa inzoga kandi yarakuze atazinywa, ambuza kumwinjirira mubuzima kuko ngo ari mukuru, naramwumvise murekera uburenganzira bwe nubwo njyewe numvaga bimbangamiye.
Umugabo yarakomeje akajya anywa inzoga noneho akajya ataha yasinze cyane kuburyo hari nigihe bajya bamuatahana bamutwaye mu maboko yasinze.
Ibyo kunywa inzoga no gusinda nari narabashije kubyihanganira, ariko ikibazo mfite, ubu maze amezi agera kuri atandatu ntazi uko imibona mpuzabitsina imeze kandi mfite umugabo turarana kuburiri.
Burigiye iyo atashye ngerageza kumucokoza ariko kubera ukuntu aba yabaye, no gukora imibonano mpuzabitsina mba mbona atabibasha, kubera akazi akora azinduka mugitondo karekare, nabwo nagerageza kumushotora ngo tubikore nkabona ntabishaka ahubwo akambwira ngo ndeke kumutesha umwanya yigire mukazi.
Mperutse kubimuganirizaho yiriwe murugo arambwirango nimureke ndeke kumutera iseseme, Ubu nabuze icyo nakora amezi atandatu yose arashize kandi nanjye mba numva mbishaka, nk’umugore wari warabimenyereye ubu nabuze icyo nakora, ndi umukristu mba numva guca inyuma uwo twashakanye ntabibasha, Ubu nabuze icyo gukora kuko ntashaka kwikururira imivumo yo kujya gusambana n’umugabo utari uwanjye.
Mungire inama mbigenze nte koko?