Ahabanza IMYIDAGADURO Inshuti magara ya Harmonize, yanenze uyu muhanzi uhora yigaragaza mubuzima buhenze kandi...

Inshuti magara ya Harmonize, yanenze uyu muhanzi uhora yigaragaza mubuzima buhenze kandi abiwabo babayeho mubuzima bubi

1
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umuriro watse hagati ya Harmonize n’umuhanzi wahoze ari inshuti ye magara H Baba umushinja kwirirwa yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nyamara ubukene bunuma iwabo aho abavandimwe be bicira isazi mu jisho.

H Baba yabigarutseho nyuma yo kubona inkuru zimaze iminsi zivuga ko Harmonize yinjiye mu rukundo na Yolo The Queen, Umunyarwandakazi ukundirwa ikimero cye bivugwa ko agiye gutuma uyu muhanzi agura inzu i Kigali.

H Baba ushinja Harmonize kubaho mu buzima buhenze bwa baringa cyangwa buhimbano, ahamya ko atumva ukuntu Harmonize yaba afite amafaranga nk’ayo yirirwa avuga, abavandimwe be bakaba bicira isazi mu jisho kubona ibyo kurya ari ingorabahizi.

Ati “Ni gute yavuga ko agiye kugura inzu mu Rwanda nyamara muri Tanzania atuye mu yo akodesha? Abaho ubuzima buhimbano, ni gute yaba afite amafaranga yo kugura inzu mu gihugu gituranyi ariko bashiki be bakaba bagorwa no kubona ibyo kurya?”

Ubusanzwe H Baba na Harmonize bari basanzwe ari inshuti magara z’igihe kirekire ndetse inshuro nyinshi ni we wagiye umufasha ku rugamba rw’amagambo mu gihe yari akiva muri Wasafi Records ya Diamond.

Umubano w’aba bahoze ari inshuti z’akadasohoka wajemo agatotsi mu myaka ibiri ishize ubwo bakoranaga indirimbo “Attitude” na Awilo Logomba.

H Baba yashinje Harmonize kumurya amafaranga yavuye muri iyi ndirimbo mu gihe undi we yahamyaga ko ntacyo amugomba kuko ahubwo kumushyira muri iyi ndirimbo byari impuhwe.

Umuriro watse hagati ya Harmonize n’umuhanzi wahoze ari inshuti ye magara H Baba umushinja kwirirwa yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nyamara ubukene bunuma iwabo

Nguko uko H Baba yahise ajya ku ruhande rwa Diamond atangira kujya amena amabanga yose y’ibibera muri Konde Gang, inzu ifasha abahanzi ya Harmonize.

Harmonize yongeye kwibasirwa na H Baba mu gihe nta minsi inyuzemo akoranye indirimbo na ‘Zanzibar’ na Bruce Melodie.

Iyi ni indirimbo ya gatatu aba bahanzi bafitanye umubano bamaze gukorana ndetse Harmonize aherutse gukorera urugendo i Kigali aho yahamyaga ko agiye kuruhukira.

Mu rugendo rwe, Harmonize yagaragaye mu bikorwa bitandukanye bimugaragaza nk’umukungu uri mu biruhuko, aho yagendaga anyanyagiza amafaranga ku bakunzi b’umuziki babaga bamushungereye mu nzira yanyuragamo.

Harmonize yongeye kwibasirwa na H Baba mu gihe nta minsi inyuzemo akoranye indirimbo na ‘Zanzibar’ na Bruce Melodie.
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

1 IGITEKEREZO

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano