Indirimbo ’Calm Down’ umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor wamamaye nka Rema yasubiranyemo n’Umunyamerika Selena Gomez, yaciye agahigo ko kuba indirimbo yumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify.
Aka gahigo katumye ‘Calm Down Remix’ iba indirimbo ya Afro-Beat yabashije kumvwa n’uyu mubare munini w’abantu.
Icyabashishije iyi ndirimbo kugera kuri aka gahigo ni uburyohe bw’injyana icuranzemo, uko iririmbye ndetse by’umwihariko hakiyongeraho n’umusanzu wa Selena Gomez usanzwe ari umwe mu bahanzi bakundwa cyane ku isi.
Rema akimara kumenya ko indirimbo ye yaciye agahigo kuri Spotify yashimiye Imana, abafana be, Selena Gomez bakoranye ndetse na buri wese mu itsinda ryari riri inyuma yayo.
Selena Gomez aheruka gutangaza ko iyi ndirimbo yamuhinduriye ubuzima, ashimira cyane Rema ku bwo kumugirira icyizere akifuza ko bayisubiranamo.
Kuva iyi ndirimbo yajya hanze muri Gashyantare 2022 yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse guhera ubwo itangira gukundwa birushijeho. Kugeza ubu kuri YouTube imaze kurebwa na miliyoni zirenga 620, ibintu bitarakorwa n’indi ndirimbo ikozwe muri Afrobeat.

Muri Gicurasi uyu mwaka ‘Calm Down’ yaciye agahigo nabwo kuko yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart.