Ku wa gatatu, tariki ya 24 Gicurasi, Kanye West yagagaragaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we, Bianca Censori bagiye ahacururizwa ice cream i Los Angeles, imyambarire ybao yatangaje benshi.
Umuraperi Kanye West w’imyaka 45 n’umukunzi we mushya, w’imyaka 27, bagaragaye mu muhanda bambaye bidasanzwe berekeza Jeni’s Splendid Ice cream, aho Kanye yari yambaye T-shirt y’umukara imeze nkizabakinnyi b’umupira w’amaguru w’abanyamerika.
Uyu mupira wagaragazaga ijambo ry’ikidage ‘Polizei’ (abapolisi) imbere n’inyuma. Uyu mugabo wabonaga afite isura yijimye, hasi kubirenge yari yambaye amasogisi gusa nta nkweto yambaye
Umukunzi wa Kanye West nawe yari yambaye agapantaro kamufashe yipfutse igitambaro ku maso nawe imyambarire ye ubona ko itangaje.


