Mu mpera z’umwaka wa 2022 ubwo Ishimwe Dieudonne yafungurwaga urukiko rukimara kumugira umwere, nibwo hatangiye kuvugwa ubukwe bwe na Miss Iradukunda Elsa bwari buteganijwe mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka.
Amakuru umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yatangarije Jallas Official, ni uko ubukwe bwa Prince Kid na elsa bwasubitswe kubera ko uyu musore afite urubanza ubushinjacyaha bwajuriye ku birego yari akurikiranweho, aho azaburana urwo rubanza kuwa 10 werurwe 2023 itariki yemejwe na Me Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, akaba agiye kongera kuburana nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere mu Ukuboza 2022.
Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganije kuba tariki 24 werurwe 2023 ariko bukaba bwarasubitswe kubera guhura n’uru rubanza, aho banze kubigonganisha mu kwezi kumwe, kuko barebye basanga urubanza niruba buzafata n’igihe cyo kurusoma gishobora guhura n’iyo tariki y’ubukwe bigatuma bigongana bityo barabisubika nk’uko Nkundineza yabitangaje.
Yatangaje ko kandi amakuru yigeze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga z’uko Prince kid yagiye gufata irembo iwabo wa Elsa Atari ukuri.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane ubwo Prince kid yari afunzwe uyu mukobwa Elsa agatangira kumurwanira ishyaka ashaka ibimenyetso byo kugaragaza ko arengana ubwo yajyaga gushaka abandi bakobwa banyuze muri miss Rwanda abasaba kwandika amabaruwa abyemeza ko ari ukuri bigasinywaho na noteri, icyo kikaba cyarabaye nk’icyaha aho kuri ubu Elsa akurikiranwe ari hanze, akaba azaburana mu mwaka wa 2025.
