Ikigo gicuruza amashusho atambuka kuri televiziyo cya CANAL+ Rwanda kubufatanye na Zacu Entertainment isanzwe ifite televiziyo ya ZACU TV batangaje filime nshya bagiye gutangira kwerekana ndetse banatangazako filime y’uruhererekane ya Seburiko abayikunda bazajya byikurikirana kuri ZACU TV honyine.
Kuri uyu wa Kane taliki 7 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel, habereye umuhango wiswe “Back ti School” aho ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda na ZACU TV basobanuye filime nshya bafitiye abakunzi ba filime Nyarwanda.
Canal + yavuzeko yaguze filime ya Seburikoko yari imaze imyaka igera ku munani itambuka kuri RTV, ikazajya itambuka kuri ZACU TV gusa ntahandi yememerewe gutambuka, banatangaje filimi nshya bitegura gushyira hanze nka Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe na Tom Close.
By’umwihariko Ishusho ya Papa izatangira gutambuka kuri Zacu TV tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Iyi filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’umusore ufite Nyina w’Umubiligi na Se w’Umunyarwanda, aho ubwo aba agize imyaka 30 ajya mu Rwanda gushaka Se ngo amujyane mu Bubiligi mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Nyina.

Muri rusange nyinshi muri izi filimi zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson.
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Zacu TV iri muri shene eshanu zarebwe cyane mu gihe cy’umwaka.
Ati “Mu Ukwakira, Zacu TV izaba yujuje umwaka itangiye gukora, ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal +.”
Taliki 03, Ukwakira, 2022 nibwo abantu batangiye kureba filimi zigezweho mu Kinyarwanda zirimo nizabanyamahanga ziri mukinyarwanda harimo izakinywe n’Abahinde abanya Mexique, abashinwa, abanyakoreya nizindi kuri ZACU TV.
Sophie Tchoutchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko Zacu TV ari urubuga rugenewe Abanyarwanda kugira ngo babone aho barekanira impano zabo mu gukina Filime.
ZACU TV igaragara kuri shene ya 38 kuti televiziyo z’abafite ifatabuguzi rya CANAL+


