Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald (Oswakim) yahembewe kuba umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024, ahamya ko mu byo abikesha harimo no kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubuliga y’u Rwanda Paul Kagame.
Ni igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 7, mu marushanwa ngarukamwaka y’abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru n’ibiganiro byiza biteza imbere abaturage.
Ni ibihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).
Iby’uyu mwaka byatanzwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024.
Muri rusange hahembwe abanyamakuru 31 bo mu bitangazamakuru bitandukanye, inkuru bakoze zari zigabanyije mu byiciro 23 by’inkuru zivuga ku buzima bw’abaturage.
Mu cyiciro cy’umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024, Mutuyeyezu Oswald wa Radio na TV10 ni we wahize abandi.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya nyuma yo guhembwa, Mutuyeyezu yavuze ko byamushimishje kandi ahamya ko abikesha kuba yaratowe n’abanyamakuru bagenzi be no kuba by’umwihariko muri Mata 2024 yaragiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: “Nta banga nashyizemo ni abanyamakuru bagenzi banjye bantoye. Bakurikira ibyo nkora n’ubuhanga bwanjye.”
Yunzemo ati: “Ntekereza ko ari n’uko nakoranye ikiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi kiriya gihe nabonye ubutumwa bwinshi bunshimira. Abanyamakuru si bo bari kubura kubikora uku babikoze.”
Uwo munyamakuru avuga ko kuba yahembwe bimwongereye imbaraga zo kunoza ibyo akora, kuko abigereranya n’ikizamini cyo kurinda izina ry’umunyamakuru mwiza.
Atanga inama ku bakiri bato mu mwuga n’abifuza kuwukora
Mutuyeyezu akangurira urubyiruko by’umwihariko rwaba urwiga itangazamakuru, urushaka kurikora n’abakiritangira bifuza kwamamara nka we ko batabihubukira.
Yagize ati: “Ni ukutihutira gushyira imbere kumenyekana, ukabyubaka gahoro gahoro, ukaba umunyakuru ntubogame kandi uyu mwuga ukumva ko ari wo wawe, ukihugura ukemera ukagirwa inama hanyuma ugategereza.”
Mutuyeyezu avuga ko umwuga w’itangazamakuru ari mwiza mu gihe uwukoze nta kujarajara.
Ati: “Njyewe nawugiyemo, abo twiganaga barabizi natsindaga amasomo yose, ntabwo nari naniwe gusaba akazi k’iby’itumanaho cyangwa se n’ibindi ariko naravuze nti kuva mu bwana bwanjye umwuga ni itangazamakuru, none ndashimira Imana.”
Urugendo rwe mu Itangazamakuru ry’umwuga mu myaka 16
Mutuyeyezu avuga ko akiri umwana yakuze avuga amakuru mu bihe by’iminsi mikuru, ageze mu cyiciro rusange cy’amashuri yusumbuye yavugaga “amakuru mu gitamaduni (igitaramo)”.
Mutuyeyezu yabwiye Imvaho Nshya ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye, yashatse kuba umupadiri ariko ntibyamukundira ahita akomeza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.
Uko yinjiye mu itangazamakuru ry’umwuga
Mutuyeyezu avuga ko nyuma yo kwiga uburezi mu mashuri yisumbuye yahisemo kwiga itangazamakuru kuko yarikundaga cyane.
Yibuka ko muri Gashyantare 2007, ari bwo yavugiye bwa mbere kuri Radio Salus, Radio ya Kaminuza y’u Rwanda, itegura abanyeshuri bigamo gukora umwuga w’itangazamakuru.
Ati:”Ndakora abayobozi babona ko amakuru ari ibintu byanje nkajya nyakora, nkora n’ikiganiro cya siyansi cyitwa “Menya n’Ibi.”
Arangije kwiga yakomereje umwuga we mu Mujyi wa Kigali atangira gukora kuri City Radio, aho yabaye Umwanditsi Mukuru (Chief Editor).
Yaje kuva kuri City Radio ajya ku Isango Star gusa ntiyahatinda yongera gusubira kuri City Radio.
Mu 2018 ni bwo yatangiye akazi kuri Radio na TV10 aho akora ikiganiro Zinduka kuri Radio n’icyitwa Ahabona kuri Televiziyo.
Ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko urubuga rwa X, aho akurikirwa n’abatari bake bakurikirana by’umwihariko ubuvugizi akorera rubanda n’ubuvugizi abakorera by’umwihariko.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748