Ahabanza IMYIDAGADURO Burundi : Igiterane cya Apôtre Mignonne cyahagaritswe, kucyitabira byasabaga kwishyura ...

Burundi : Igiterane cya Apôtre Mignonne cyahagaritswe, kucyitabira byasabaga kwishyura ibihumbi 200

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umujyi wa Bujumbura watangaje ko wahagaritse igiterane cyitwa ‘Connect Africa Conference’ cyari cyateguwe n’Itorero New Creation Church rifatanyije na Women Foundation Ministries rya Apôtre Mignonne Alice Kabera kuko ngo abagiteguye bongereye ubusabane mu byo bari bavuze ko bazakora.

Ibaruwa ya Minisiteri y’Umutekano ihagarika iki giterane, ivuga ko abagiteguye bambuwe uruhushya bari barahawe kuko byagaragaye ko ibyo bashakaga gukora birenga ku byo bari bemerewe.

Iyi bariwa igira iti “Tugendeye ku ibaruwa twabandikiye ku wa 28 Kanama 2023 tubemerera uruhushya rwo gukora igiterane ‘Connect Africa Conference 2023’ cyateguwe n’Itorero New Creation Church ku bufatanye na Women Foundation, cyagombaga kubera i Bujumbura ku wa 15-17 Nzeri 2023, tubabajwe no kubamenyesha ko uruhushya mwahawe rukuweho.”

Ikomeza igira iti “Twaje kumenya ko mushaka gukoresha nabi uruhushya twabahaye, binyuranye n’ibyo mwari mwanditse mu ibaruwa isaba mwanditse ku wa 22 Kanama 2023.”

Iki giterane cyari giteganyijwe kuba kuva ku wa 15 Nzeri 2023 kikageza tariki 17 Nzeri 2023.

Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere, Martin Ninteretse, yavuze ko bahisemo guhagarika iki giterane kuko babonye ko cyateguriwemo ibindi bikorwa.

Ati “Bari batubwiye ko ari ibikorwa by’ijambo ry’Imana, bongeraho ibirori byo gusangira batari batubwiye kandi kwinjira ari amadorali ya Amerika 50, bivuze ko ari ibihumbi 200 FBu.”

Iki giterane cyahagaritswe hamaze kubarurwa abantu barenga ibihumbi bitanu bari biteguye kucyitabira.

Apôtre Mignonne Alice Kabera
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano