Burkinafaso : Mu irushanwa ry’amakipe y’amashuri bikoreye VAR banayikoresha mu irushanwa

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Ikoranabuhanga ryifashisha amashusho rya VAR rifasha abasifuzi ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru, ryatangiye gukoreshwa mugikombe cy’isi cya FIFA 2018 ndetse ryanakoreshejwe mu mikino y’igikombe cy’isi giheruka cyabereye muri Qatar 2022.

VAR ntabwo iratangira gukoreshwa ahantu henshi kubera uburyo ihenze mukuyifashisha byumwihariko biracyagoranye kuba VAR yatangira gukoreshwa muri Afurika.

Muri iki cyumweru icyatunguye abantu benshi ni uburyo mu irushanwa ry’umupira w’amaguru y’abanyeshuri muri Burkinafaso hatangiye guoreshwa VAR yakozwe n’aba banyeshuri.

Bwambere mu mateka amarushanwa ya GMO Foot Inter-Sector yabereye Ouagadougou, Burkina Faso. Hakoreshejwe VAR muri kimwe cya kane kirangiza, ku mukino wahuje CFA FC na CF PAC (4-0).

Abari bashinzwe kugenzura ibibera kuri VAR muri iyi mikino bavuzeko iyi VAR yabafashije cyane kuko hari amakosa bagiye batahura atari yabonywe n’abasifuzi bari mukibuga.

Bagize bati “VAR yatumye  dutahura ibintu bibiri (2) muri uyu mukino byavuyemo amakarita 2 atukura, muri kimwe cya kabiri  kirangiza”

Iri rushanwa ryatangijwe ku ya 30 Mata n’itsinda rya Madina Oumarou (GMO), rihuza urubyiruko rwo mu mirenge y’umujyi wa Ouagadougou. Ni amarushanwa ya format ya AFCON mumatsinda ane kugeza ku mukino wa nyuma uteganijwe ku ya 4 Kamena 2023.

Nkwibutse, umusifuzi wungirije wa videwo numukozi ushinzwe umukino mumupira wamaguru wishyirahamwe asuzuma ibyemezo byafashwe numusifuzi.

VAR irigukoreshwa muri Burkinafaso

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *