Mu mujyi wa Kigali, hamuritswe ikarita koranabuhanga ya Visa Card ya Amber Card izajya ifasha abanyarwanda mukuhorerezanya amafaranga muburyo bworoshye.
Iyi karita y’ikorababuhanga, ni ikarita izajya ishyirwaho amafaranga, kuburyo ishobora kugufasha guhaha kuri internet aho waba uherereye hose ku isi, korerezanya amafranga ndetse ukaba wanayiguriraho ibyo ushaka byose bitagusabye kuba ufite amafranga mu ntoki.
REBA ikiganiro abahagarariye Amber Card bagiranye n’abanyamakuru
View this post on Instagram
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center, abahagarariye Amber Card, bavuzeko iyi karita korabuhanga biteguyeko izaba igisubizo ku bantu bose bakeneye gutunga amafaranga yabo muburyo bw’ikoranabuhanga harimo mukuyifashisha mukwishyura cyangwa koherezanya amafranga.