Abakunzi b’umuziki hirya ni hino ku Isi cyane abo muri Afurika, bakomeje kugaruka ku mafoto ya Selena Gomez na Rema bafashwe ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards.
Bamwe mu bagarutse kuri aya mafoto, batangiye kubakeka amababa bavuga ko baba bakundana gusa Rema yabyamaganiye kure avuga ko ari inshuti zisanzwe.
Rema mu kiganiro yagiranye na People yahakanye ibyo gukundana hagati ye na Selena Gomez gusa avuga ko ari umuntu mwiza buri wese yakifuza gukorana nawe.
Ati “Selena ni inshuti yanjye, ya hafi pe, urabizi buri wese aba ashaka guhuza na Selena, turahuza cyane , ni umugisha gukorana nawe akunda kumva umuziki wanjye , ubwo yumvaga album (Rave and Roses) indirimbo ziriho yarazikunze mbere y’uko haza na Calm Down nubwo ariyo yahisemo, ntabwo turagira umwanya uhagije wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho.”

Tariki 12 Nzeri 2023 wari umugoroba watumye Rema yandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere utsindiye igihembo cya MTV VMAs mu cyiciro gishya cyashyiriwe umuziki wa Afrobeats.
Rema ubwo yakiraga igihembo, yavuze ko akunda cyane Selena Gomez ndetse ashimira abantu batandukanye bamufunguriye amarembo muri iyi njyana ya Afrobeats ndetse n’ikiragano gishya cy’umuziki wa Afurika.
Ati “Mbere na mbere ndashimira Imana, ndashimira abafana banjye, ndashimira ikipe yanjye, mumfashe dushimire cyane Selena ndagira ngo nkubwire ko ngukunda cyane kuva ku ndiba z’umutima wanjye.”
“Ibi bivuze ikintu gikomeye kubona Afrobeats ikura kuri uru rwego ndi kuri uru rubyiniro iri joro mpagarariye Afrobeats, ndanezerewe cyane.”
“Ikintu ntakibagirwa kuvuga iri joro ni ugushimira abantu bamfunguriye umuryango, ndashimira cyane Fela watangije uru rugendo rwa Afrobeats , 2 Baba, Don Jazzy (Umuyobozi wa Mavin Records), B’Banj, D’Prince (umuyobozi wa Jonzing World), Runtown, Timaya, Wiz Kid, Burna boy na Davido.”
Nyuma y’ayo mashusho uwitwa Yolokazi chagi yagize ati “ Iyi foto ivuze byinshi birenze ibihumbi.”
Green Lemonme yifashishije ifoto igaragaza Selena Gomez aryamye kuri Rema yandika agira ati “Selena asa nuwaguye ahashashe iyi ari kumwe na Rema ni we utuma atuza cyane.”
Uwitwa Davis yanditse agira ati “Ubwato bwanjye ni ubu, (ashyiraho utumenyetso tubiri tw’umutima)”.
Tiziano we yagize ati “Mu by’ukuri Selena yavuye mu rugo iwe aje gushyigikira Rema wari ugiye ku rubyiniro nk’uru ku nshuro ye ya mbere.”
Selena Gomez ni umwe mu bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yakunje isura ubwo byari bivuzwe ko Chris Brown ahataniye ibi bihembo.
Iyi ndirimbo Calm Down ni yo ya mbere itsindiye igihembo cya MTV VMAs mu cyiciro cya Best Afrobeats cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere.
Iyi ndirimbo iherutse gushyiraho agahigo ko kuba indirimbo ya mbere ya Afrobeats yacuranzwe inshuro zirenga miliyari imwe kuri Spotify imaze umwaka umwe isohotse kuri Album ya mbere ya Rema yise “Rave& Roses”.