Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bibasiye bikomeye Rukundo Patrick ukuriye komite nkemurampaka muri Rayon, nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC.
Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri ni bwo Rukundo yagaragaye muri Kigali Pele yambaye umupira w’ibara ryera w’Ikipe ya APR FC.
Uyu mugabo ni umwe mu bari bagiye gushyigikira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, ubwo yari ihanganye na Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ategereza gukiranurwa n’umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri mu byumweru bibiri biri imbere.
Amafoto ya Rukundo akijya hanze abafana ba Rayon Sports bahise bamucanaho umuriro, bagaragaza ko atakagombye kwambara umwambaro wa APR FC; ikipe bafata nk’umukeba w’ibihe byose.
Nka Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yifashishije amagambo ari mu ndirimbo “Inda nini” ya Rugamba Sipiriyani, mu kugaragaza ko ibyo Rukundo Patrick yakoze yaba yabitewe no kubunza inda mu bakeba.
Ati: “Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa Rayon Sports Bwana Rukundo Patrick.”
Abenshi mu bafana ba Rayon Sports bo bagaragaje ko kuba yagiye gushyigikira APR FC nta kibazo kibirimo, gusa ikibi kikaba kubikora anambaye umwambaro wayo.
Nyirubwite mu butumwa yashyize hanze yavuze ko kujya gushyigikira APR FC anambaye umwambaro wayo ari igitekerezo cye bwite kandi yumva kitamubangamiye.
Asaba imbabazi yunzemo ati: “niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports, kandi nta n’uwabimbuza.”
Tuyime amayira!
Tuyime amayira!
Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo.
Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa @rayon_sports Bwana #RUKUNDOPATRICK pic.twitter.com/03Kbw77uMj— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 17, 2023
Ubutumwa bwa #RukundoPatrick yageneye @rayon_sports pic.twitter.com/yiD9DmAFn4
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 17, 2023