AB Goodwin yahamijwe icyaha cyo gutunga no gukoresha indege itagira umupiloti nta ruhushya abifitiye ahanishwa gufungwa imyaka ibiri

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Mutimura Abed uzwi nka AB Goodwin, icyaha cyo gutunga no gukoresha indege itagira umupiloti nta ruhushya abifitiye.

Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe usubitse na ho undi akaba agomba kuwufungwamo ndetse no kwishyura ihazabu ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho AB Goodwin usanzwe akora amashusho y’indirimbo na filime icyaha cyo gukoresha indege itarimo abapilote mu Rwanda nta ruhushya abifitiye.

Mu iburanisha byagaragajwe ko yafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge yahamagawe n’abantu bamubwira ko bagiye kumuha akazi ko gufotora akoresheje drones bamusaba kubasanga Nyabugogo na we arabikora ndetse agenda ayijyanye.

Akibageraho ngo abo bantu bahise bamusaba gukuramo drones akabafata amashusho nk’uko na we yari abyiteguye cyane ko bari bamwijeje ikiraka akiyikuramo bahita bamuta muri yombi.

Uyu mugabo yemera icyaha cyo kuba yarafatanywe drones zifashishwa mu gukora amashusho n’indirimbo akavuga ko atari azi ko ari icyaha kuzitunga atabisabiye uburenganzira bityo akabisabira imbabazi.

Umwunganira mu mategeko Me Nyamaswa Raphael na we yagaragarije Urukiko ko nta bushake uwo yunganira yagize mu gukora icyaha agasaba kugabanyirizwa ibihano ndetse no kubisubika.

Urukiko rwasanze ukwemera kwa Mutimura ari ikimenyetso gihagije ku kuba yahamwa n’icyaha cyo gutunga indege itagira umupilote bityo akaba agomba kubihanirwa.

Ubusanzwe mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile (RCAA) nicyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n’ikurikirana ry’imikorere n’imikoreshereze ya Drones.

Urukiko rushingiye ku byo Mutimura Abed yivugiye ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya rusanga zimutsindisha mu rubanza.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege nta ruhushya aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko uregwa asaba gusubikirwa ibihano cyangwa guhabwa ihazabu gusa y’ibihumbi 500 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rukimara kubona ko yemera icyaha rusanga yagabanyirizwa igihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha bityo kuba yemera icyaha akagisabira imbabazi igihano cy’imyaka itatu akigabanyirizwa kiba imyaka ibiri.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rusanga imyaka ibiri yari akatiwe na yo akwiye gusubikirwa umwaka umwe undi akawumara muri gereza.

Rwahanishije Mutimura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe usubitse mu gihe cy’imyaka itatu undi akawumara muri Gereza runategeka ko yishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Mutimura Abed uzwi nka AB Goodwin, icyaha cyo gutunga no gukoresha indege itagira umupiloti nta ruhushya abifitiye.
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *